Posts

Showing posts from December, 2022

Reka amarozi n'inzaratsi, Ibi nibyo bintu byonyine byagufasha kubaka urukundo rwanyu

Image
Abantu benshi bibeshya ku bintu bitandukanye bashobora guha abakunzi babo kugira ngo babashimishe ndetse banubake urukundo nyarwo hagati yabo n’abakunzi babo aho usanga bamwe bishuka ko amafaranga menshi cyangwa imitungo aribyo bishobora kuryoshya urukundo rw’abakundana ariko mbakuriye inzira ku murima “urukundo ruruta byose kandi ahari urukundo byose biba bihari”. Aha buri wese yakwibaza mu by’ukuri ibintu ashobora gukorera cyangwa guha umukunzi we kugira ngo bubake urukundo nyarwo hagati yabo,ibi ni bimwe mu byagufasha mu rukundo rwawe n’uwo wihebeye: 1.Kuba hafi umukunzi wawe muri byose: Aha iyo tuvuze kuba hafi umukunzi wawe ntibishatse kuvuga kwirirwa umwicaye iruhande uretse ko mwanabonye ako kanya bitababuza,ahubwo hari ibintu byinshi ushobora kumukorere bikamwereka ko muri kumwe nko kumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni,igihe ahuye n’ikimubabaza cyangwa n’ikindi kibazo ukamwereka ko bikubabaje cyane kandi ko ugiye kumufasha gushaka igisubizo cyabyo,kumenya uko yaramutse,...